Sherrie Silver uri mu bakomoka mu Rwanda bamaze gushinga imizi mu myidagaduro ku rwego mpuzamahanga, yashimwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku musanzu akomeje gutanga mu kubaka ejo hazaza afasha abakiri bato.
Kuwa 22 Nyakanga 2024 ni
bwo abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation bashyize hanze indirimbo nshya bise "Rudasumbwa" bavugamo ibigwi bya Perezida Kagame.
Aba bana
bumvikana basaba abantu kwishimira ibyiza Perezida Kagame akomeje kugeza ku banyarwanda, bakanavuga uko yabohoye u Rwanda, akunga abarutuye, akaruteza imbere rukaba rufite
ahazaza heza.
Mu butumwa buherekeje iyi ndirimbo, Sherrie Silver yasabye abantu kumufasha iyi ndirimbo ikagera ku mukuru w’igihugu
kuko bayimukoreye.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yifashishije amashusho y’indirimbo "Rudasumbwa", ashimira Sherrie Silver.
Yagize ati: ”Ibi bintu ni agatangaza, murakoze Sherrie Silver gukomeza kubera icyitegererezo abana bacu. Reba umunezero bafite bagaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame.”
Muri iyi minsi Sherrie Silver
akomeje imyiteguro y’ibirori bya mbere agiye gukorera mu Rwanda byitezweho
kuzatigisa abakurikirana ibikorwa by’imyidagaduro no gushimangira inararibonye
ye.
Ibi birori yise "Sherrie Silver Gala" bizaba kuwa 07 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center. Nta makuru menshi arabitangazwa cyangwa ngo amatike ajye hanze, gusa byitezweho kuzahuriramo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO RUDASUMBWA
TANGA IGITECYEREZO